Musanze: Wisdom School itoza abana uburyo bwo gushinga amakompanyi

 

Yanditswe na Editor

Ubuyozi bwa Wisdom Schoool buvuga ko intego ari uko umwana uhiga aharangiza afite ubumenyi ndetse azi no kwihangira umurimo, ngo akaba ari na yo kuri ubu hatozwa abana bahigira batozwa uburyo bwo kwihangira umurimo ndetse no kumenya gukorera muri za companies.

Nduwayesu Elie umuyobozi  Wisdom School, avuga ko mu burere batanga bifuza ko umwana arangiza mu ishuri ryabo azi kwihangira umurimo ndetse ashobora no kuwuha abandi.

Abana bo kuri Wisdom bageze mu rwego rwo gukora indege zitagira umupiroti.

Yagize ati: “Ibihugu byateye imbere byose ni uko ababivuka bose biuyemeje gukorera muri za kompanyi kuko zitanga imisoro ikanatanga akazi. Aha rero tumenyereza abana mu mashuri yisumbuye kugira ngo bamenye imikorere ya za Kampani, bamenya uko ikora uburyo isora n’uburyo itanga akazi. Kuba rero umwana abitozwa hakiri kare azajya kurangiza amashuri ashobora gutangiza kampani idahomba, ishobora gukora ibyo ikwiriye gukora igatanga imisoro, igateza imbere abaturage igatanga n’akazi kuri ubu rero intego nyamukuru ni ukurinda ko  abana b’Abanyarwanda kuzaba umutwaro kuri bo ubwabo, ku miryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange, ariko mbere na mbere tukabatoza kugira ubumuntu, bakagira ubunyarwanda n’indangagaciro ziri mu muco wacu”.

Umuyobozi wa Wisdom School Elie Nduwayesu avuga ko imikoro ngiro ariyo bimiriza imbere mu burere bw’umwana.

Bamwe mu banyeshuri bo kuri Wisdom bavuga ko bazarangiza amashuri yisumbuye bazi kwihangira umurimo ndetse bawuha n’abandi basteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.

Nk’uko Ufitinema Uwase Gisèle ukorera muri  kampani aho bakora amasabune yo kumesa n’amarangi y’amoko anyuranye, avuga ko hari bimwe mu byo ababyeyi babo batakigura kubera ko babitunganya ku ishuri ndetse no mu biruhuko.

Yagize ati: “Kuri ubu njye na bagenzi banjye twashinze kampani mu rwego rwo kugabanya ibikenerwa hanze. Nk’ubu iyo ndi mu rugo ababyeyi banjye barabizi ntibakigura isabune,  n’amarangi kuko ndabibakorera. Nk’ubu amavuta nisiga hano ku ishuri nsetse no mu biruhuko ndabyikorera. Ubu nteganya ko nindangiza amashuri nzahita nshinga kampani yanjye nk’uko Leta ihora idushishikariza gahunda Kora wigire, ndetse na Made in Rwanda, ubu twiyemeje gukora ibikomoka mu Rwanda aho guhora dutegereje ibiva mu bazungu”.

Abana bo kuri  Wisdom bakora amasabune y’amoko anyuranye yifashishwa mu gukora isuku.

Kuri ubu abanyeshuri bo muri Wisdom School,bakora  amasabune yo kumesa ndetse n’ayo guhanagura ibirahure koza amazu ndetse no mu bwiherero kimwe no koga mui ntoki, bakora utudege tuguruka nta mu Pilote , Robot  ziterura ibiremereye n’ibindi binyuranye byatuma umuntu yiteza imbere.

Abarerwa kuri Wisdomo School bakoze imbabura izigama umuriro kandi ibungabunga ibidukikije.

Ubu muri Wisdom School bafite umushinga wo gukora Robo ziterura imizigo

 

 1,937 total views,  2 views today