Musanze:Uwakatiwe muri Gacaca adahari afite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza.Min Busingye.
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.
Ubwo yasuraga abanyarwanda bavuye mu mashyamba ya Kongo Kinshasa bagera kuri 685, bari mu kigo cya Mutobo , bibazaga ikizakorwa ku bakatiwe n’inkiko gacaca badahari , Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye wabasuye nyuma yo gutahuka mu Rwanda mu bitero bagabweho n’Ingabo za Kongo.Yatangaje ko ari uburenganzira bwabo gusubirishamo imanza zabo mu gihe baba barakatiwe .
Minisitiri Busingye yagize ati: “ Uburenganzira bwo gusubirishamo imanza muri Gacaca mu gihe uwakatiwe atari ahari, nta kundi kandi u Rwanda rwari kubigenza,kuko iyo umuntu adahari araburanishwa, usibye na Jenoside no ku bindi byaha ni ko bigenda, iyo uregwa atitabye hafatwa ikemezo; kandi iyo umuntu yakatiwe adahari amategeko arahari amwemerera gusubirishamo urubanza rwe, ikindi ni uko ashobora no kwemera imikirize akaba yarangiza ibihano”.
Abavuye mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, bibazaga ikizakorwa ku bakatiwe bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, mu gihe ngo bahunze iri tegeko rihana uwakoze Jenoside ngo ritari mu bitabo by’amategeko mu Rwanda.
Umwe muri bo yagize ati: “ Ikibazo cyanjye kirebana n’amategeko ahana uwakoze Jenoside mu 1994, kandi nta bwo iri tegeko ryari rihari none ko muri Gacaca bakatiye abop bantu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni iki cyakorwa kugira ngo abahamwe n’iki cyaha kandi ntibishimire imyanzuro bahabwe ubutabera?”.
Abagera kuri 685 bavuye mu mashyamba ya Kongo ni ikiciro cya 67 bavuga ko basobanukiwe n’ibirebana n’icyakorwa ku bakatiwe muri Gacaca badahari.
Nyuma yo guhabwa ibisobanuro ku mategeko n’icyakorwa ku bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bavuze ko banyuzwe n’ibi sobanuro bahawe maze bavuga ko bagiye no gushishikariza abandi bashobora kuba batarakatiwe kwirega bakemera icyaha.
Kugeza ubu abagera kuri 31 bavuye mu mashyamba ya Kongo Kinshasa bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi nibo bari mu maboko ya RIB.