Amakuru

Musanze: Santere ya Kinigi abarema isoko  bakora ingendo bajya gushaka ubwiherero

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abarema isoko muri santere y’ubucuruzi ya Kinigi, bavuga ko bakora ingendo bajya gushaka ubwiherero mu murenge wa Nyange bihana imbibe mu gihe baje muri isoko ibi bikaba biterwa  ni uko muri iyi santere y’ubucuruzi nta bwiherero buhari buhagije, ubundi kandi na bwo bukaba buhora bukinze.

Bamwe mu baturage bavuga ko ngo iyo bashatse kwituma bajya mu bihuru nk’uko Mukamudanga Marie Anne, yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Rwose ubu ni ikibazo gikomeye muri iri soko ku ko kugira ngo ubone aho kwituma hano ni ibintu bihenze cyane, iri soko nawe urabona abantu barirema, ukubitireho n’abanyamsahanga baza hano baba bagiye gusura ingagi, ugasanga kwituma ari intambara, iyo bituyobeye rero  duhitamo kwambuka mu murenge wa Nyange, ngira ngo urabona ko ariho hari ubwiherero, ubundi tukajya mu mashyamba ya hano n’ibihuru, twifuza ko baduha ubwiherero hano”.

Isoko rya Kinigi kubera ubuto bwaryo nanone batandika ibicuruzwa hasi ku buryo amasazi ashobora gukwirakwizamo indwara ziturutse ku kwituma mu bihru.

Bamwe mu baturage bo hafi y’iri soko bavuga ko na  bo babangamiwe no kuba nta bwiherero rigira.

Ndazigaruye Eliab yagize ati: “ Nk’ubu iyo duhinze hano ibigori ubwo nyine tuba twubatse ubwuherero usanga abaturage barema iri soko barahujuje umwanda , hari n’uwo usangamo agashaka kugukubita, akakubwira ngo genda ubibwire ubuyobozi , ubuyobozi na  bwo mbona bwarajenjekeye iki kibazo ibi rero bikurura amakimbirane mu baturage, none se niba ubuyobozi buhana umuturage ko nta bwiherero agira , bwo bukarenga bugatoza abarema isoko kwituma ku gasozi, ubwo isuku ni iyihe, nibube intangharugero muri byose, niba buduciye amafaranga na  bwo bube bugaragaza ko na  bwo bufite ibya ngombwa bisabwa”.

Mitali Narcisse ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo, avuga ko ikibazo cy’ubwiherero na bo bakigejeje ku bayobozi babakuriye ariko ngo na bo bategereje umwanzu wabo.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’ubwiherero muri santere y’ubucuruzi ya Kinigi kirazwi n’abayobozi banyuranye barakimenyeshejwe., mbere na mbere ubuyobozi bw’umurenge bwakibwiye akarere, ubu burimo gushaka uburyo cyashakirwa umuti urambye, ubundi buryo bwa kabiri kubera ko hano nta butaka twabona ngo tube twacukura  ubwiherero, ubu abacuruzi barimo kuganira n’akarere kugira ngo babe bakwishyura ubutaka bwakubakwamio ubwihero, kuko kugeza ubu barimo barayakusanya kugira ngo bazishyura ubugera kuri miriyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, gusa nta gihe nakubwira ngo ubu bwiherero buzaba bwuzuye, ariko iki kibazo kituraje inshinga”.

Mu murenge wa Kinigi, hakunze kugaragara ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibya ngombwa kubera imiterere y’ubutaka bw’urutare bitoroha gucukura kimwe n’ubwo guhomesha, kuba rero n’ubuyobozi butabasha kubonera ubwiherero ahahuri abantu benshi, abaturage bakavuga ko ari ikibazo gikomeye.