Amakuru

Musanze:Ba Meya ntimukagoheke mu gihe mu turere muyobora  hakigaragara abana b’inzererezi.Guverineri Gatabazi.

 

Yanditswe na Mugabom Eliab.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney , asaba abayobozi b’uturere tugize intara y’Amajyaruguru, kwirinda kurambika umusaya ngo basinzire mu gihe mu turere bayobora hakigaragara abana b’inzererezi, ibi arabivugira ko mu mugi wa Musanze  na Gicumbi, hakigaragara abana benshi b’inzererezi kandi umubare ukaba ugenda wiyongera umunsi ku wundi.

Ibi Gatabazi abitangaza  mu gihe abaturage  na bo bashimangira ko aba bana bababuza umutekano;nk’uko Mbabazi wo mu murenge wa Muhoza yabibwiye Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Uyu mugi wa Musanze no mu nkengero zawo uko bucya ni uko bwije usanga hari abana bazerera mu masantere anyuranye za Yaounde, Kakisimbi ugana kuri INES Rihengeri, byagera mu mugi ho bikaba gahebuzo cyane mu masaha ya nimugoroba, hari ubwo batwambura ibyo tuba tuvuye guhaha, abandi bakadutuka iyo nta kintu tubahaye badusabye, abandi ugasanga biryamiye mu nzira, rwose iki  kibazo rwose gikwiye gukurikiranwa”.

Mukangaruye avuga ko  kujyana abana  bo mu muhanda mu kigo ngororamuco ;bidahagije bakwiye no kwigishwa ndetse bagafashwa kwiga mu mashuri

Mukangaruye wo mu mugi wa Byumba , akarere ka Gicumbi we yagize ati: “ Hano mu mugi wa Gicumbi, cyane nko mu murenge wa Byumba  na Kageyo abana b’inzererezi usanga barigize indakoreka , baratwiba basenya ibiraro ngo barasha ibyuma byo kugurisha , abandi na  bo ugasanga birirwa hano mu mihanda no mu isoko rya Gicumbi bamwe bakora mu mifuka y’abantu, nifuza rwose ko aba bana bajya bashyirwa mu kigo, bakahaguma bakigishwa  mbese kurya   ku mwana uba mu mashuri, kuko babajyana mu bigo ngororamuco , bikarangira bagararutse batarakosoka”.

Kuri iki kibazo Guverineri Gatabazi , atangaza ko nko mu mugi wa Musanze, kimaze kuba agateranzamba, asaba buri muyibizi kukigira ike.

Yagize ati: “Rwose ndasaba abayobozi ko guhera uyu munsi tukivuga ku kibazo k’inzerezi mu mugi wa Musanze n’ahandi muri iyi Ntara, nta muyobozi ukwiye gushyira agate mu ryinyo ngo asinzire yumve aguwe neza hari abana bakirara ku muhanda ngo ni inzererezi, iki kibazo gikwiye gufatirwa ingamba kugira ngo  kirangire,nko muri Musanze ho  hari n’aho usanga biruka inyuma ya ba mukerarugendo babaka amafaranga abandi babaka za aderesi (Aho babonera nka numero za Telefone n’ibindi) nyuma bakazabatesha umutwe babasaba  inkunga, ba Meya rwose ibi mubyumve mufatanye n’inzego dukorana  iki kibazo kirangire”.

Guverineri Gatabsazi asaba ba Meya kudasinzira ngo barote, mu gihe hari hakiri abana bari ku mihanda, mu turere bayobora.

Bamwe mu bana baganiriye na Rwandayacu.Com mu mugi wa musanze bavuze ko babiterwa n’imibereho mibi mu miryango.

Umwe yagize ati: “ Papa ni umusinzi, arataha agakubita Mama, Mama na we byageze ahi birambira aba umunywi , mbese bose bagahurira mu rugo sa saba z’ijoro bakarwana , kandi ubnwo natwe uko turi abana batanu , ntiutwariye ku manywa na nijoro , mbibonye ntyo mpitamo kwiyizira hano mu mugi, nabanje kwaka umuntu akazi ko  mu rugo maze icyumweru ubuyobozi bumwirukaho, aranyirukana , ubu nirarira mu kiraro, nko muri Muhe, ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze no ku maduka yi muri iuyu mugi, njye uwampa ibikoresho by’ishuri n’ibiribwa najya kwiga”.

Guverineri Gatabazi ariko nanone asaba ababyeyi kwita ku nshingano z’abana babo.

Yagize ati: “ Nk’umubyeyi ubyara umwana agaterera iyo ntamenye iyo yiriwe, iko yaraye, mbese agatera agate mu ryinyo , ibi ntabwo bikwiye umunyarwanda, nkaba nanone nsaba ababyeyi kwita ku nshingano z’abana babyara, kandi bakumva gahunda yo kubyara abo bashoboye kurera ari ngombwa cyane, kuko iyo umuntu abyaye abo ashoboye abitaho”.

Ibibazo biza ku isonga mu gutuma abana birirwa mu mihanda  mu ntara y’Amajyaruguru, harimo ko ababyeyi mu miryango babana mu makimbirane, abandi ngo bakaba Babura ibyo barya bigatuma ngo bahitamo kujya kwishakira imibereho.