Musanze:Wisdom School irifuriza abanyarwanda Noheri Nziza n’umwaka mushya 2020. by’umwihariko Perezida Kagame n’umuryango we
Yanditswe na rwandayacu.com
Ubuyobozi bwa Wisdom School, bushimishijwe no kwifuriza abanyarwanda bose by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we ;Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2020.
Iri shuri rivuga ko rikura ubushobozi ku miyoborere myiza, bushingiye kuri ibi ngo ntibwabura kwifuriza amahoro u Rwanda;Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie,
Yagize ati: “Wisdom School, turifuriza abanyarwanda bose Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2020, ariko noneho by’akarusho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame dukesha imiyoborere myiza, iri shuri ryacu ni umusaruro, ni imbuto z’imiyoborere myiza ya Perezida wacu, hakiyongeraho n’imyumvire myiza y’abanyarwanda, ari byo bitumye Wisdom School ibaye ubukombe, uyu mwaka uzabe uw’amahoro n’amahirwe ku banyarwanda bose n’abakunda u Rwanda bose iyo bava bakagera”.
Umuyobozi wa Wisdom School yifuriza abanyarwanda bose amahoro n’amahirwe
Wisdom School kandi iboneyeho no kumenyesha abanyarwanda bose n’abanyamahanga; ko umwaka wa 2020, uzakomeza kuba inkingi ya mwamba ikomeye mu kwigisha amasomo ya siyanse, ikoranabuhanga n’ubumenyi busanzwe bugira umunyarwanda umushakashatsi n’umuvumbuzi, bituma ahangana mu ruhando mpuzamahanga, ku isoko ry’umurimo, ndetse no kuwihangira .
Izi modoka ni zimwe mu zifasha abanyeshuri gukora ingendo shuri
Kuri ubu Wisdom School , ikaba nanone imenyesha abanyarwanda bifuza kuharerera ko ubu kwandika abanyeshuri byatangiye , imyanya ikaba ihari mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.
Wisdom School, ifite ibikoresho byose byatuma umunyeshuri yiga neza , uhereye ku mibereho ye , ibitabo, imashini za mudasobwa zituma abanyeshuri babasha gusoma ndetse no kuvumbura , kimwe na laboratware yo ku rwego rwo hejuru, ituma abanyeshuri n’abarezi bakora ubushakashatsi.
Ikaze muri Wisdom School.Ushaka ibindi bisobanuro wahamagara kuri telefoni igendanwa :0788 478 469 ukakirwa neza , kandi ugahabwa ibisobanuro bikunyuze.
Kuri Wisdom batsinda 100%
Uwize

Wisdom School igeze ku rwego rwo gukora Drone .
Abiga mu ishuri ry’inshuke bafite aho bakinira heza.