Amakuru

Gatsibo: Kiziguro bamwe mu baturage barashaka kuzana umuco wo kwitura ibimasa muri Girinka

 

Yanditswe na Gasana Joseph

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kiziguro akarere ka Gatsibo, bavuga ko banenga bagenzi babo kuri ubu bashaka gutangiza umuco wo kwitura ibimasa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda;ndetse no mu buzima busanzwe.Nyamara ubuyobozi bwo butangaza ko uyu muco udakwiye kuko ntaho wabaye mu Rwanda.

Umwe mu baturage bo mu kagari ka Ndatemwa Habimana, avuga ko hari bamwe bumva ko mu gihe agabiwe na mugenzi we yakwitura imfizi.

Yagize ati: “ Kuri ubu umuntu ugendana n’ikirekezo u Rwanda rugenderaho (Vision), ntakwiye kumva yagira ipfunwe ryo kwitura mugenzi we ikimasa mu gihe aricyo yavukishije, ibi mbibona no muri gahunda ya Girinka, aho umuntu aba afite ikimasa bakavuga ngo ntiyakitura, kandi umuntu iyo  yakomeje kukiragira bituma ahomba, none se niba twemeza ko umwana w’umukobwa ari kimwe n’uw’umukobwa kuki icyo kimasa utakitura mugenzi wawe kandi umuntu yakigurisha agakuramo inyana izakamwa, hari ibikwiye guhinduka mu muco”.

Mugema Jonh ni umwe mu baturage bemeza ko umuco nyarwanda ukwiye gukomeza ukaba umwimerere.

Yagize ati:”Umuco nyarwanda ntukwiye gukurwaho na Vision, ahubwo ukwiye gukomeza ikuzuzanya ni byo tugenda tugeraho ariko ntibikwiye ko indangagaciro za kirazira by’umunyarwanda, zihinduka ngo umuntu yiture mugenzi we ikimasa, ahubwo ibyiza wakigurisha ukamuha imbyeyi”.

Umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Gatsibo akaba anafite mu nshingano ibirebana na gahunda ya Gira inka munyarwanda Hitiyaremye Valens asaba aba baturage guhindura imyumvire kuko kwitura ikimasa bitemewe, kandi bitabayeho mu muco nyarwanda

Yagize ati: “ Uretse no muri gahunda ya Girinka , ntibikwiye ko umunyarwanda yitura mugenzi we ikimasa, uyu mi umuco utarigeze mu Rwanda;aha rero bisaba guhindura imyumvire muri gahunda ya girinka rero ho iyo ikimasa kivutse umuntu akiragira umwaka nyuma komite ya girinka igaterana igahuriza hamwe ibyo bimasa bikazagurwanmo inyana , aha rero n’uwagabiwe na mugenzi we asabwa kuba yagurisha icyo kimasa akazamuguriramo inyana”.

Bamwe mu bageze mu zabukuru bavuga ko kwitura ikimasa byabaga ari ugusiba ubuvandimwe ngo kuko uwakugabiraga ikimasa yabaga atakwifuriza uburumbuke, ngo bikaba bidakwiye rero ko abantu badukana umuco wo kwiturana ibimasa.