Gisagara:Abayobozi bagikambakamba mu gukemura ibibazo by’abaturage murarye muri menge.Meya Rutaburingoga.
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Ubwo bari mu inama mpuzabikorwa abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Gisagara biga ku bibazo bibanagamiye imibere myiza y’abaturage bareba aho bigeze bikemuka ndetse banashakira ibisubizo ibitarakemuka, Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko Abayobozi b’inzego z’ibanze bagikambakamba inyuma y’abandi mu gukemura ibibazo bibanganira imibereho myiza y’abatubaturage bakwiye kwisubiraho.
Ibi ni ibyagarutswe ubwo aka karere kari mu nama mpuzabikorwa yiga ku gukemura ibibazo bibangamiye abaturage .
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga, yagize ati: “Nk’umuyobozi w’umudugudu twaka raporo ukatwereka ko ibibazo byaho uyobora byarangiye nkasanga biracyahari warangiza ngo n’ibyavutse bishya uba ubona udakambakamba inyuma yabandi? Wakagombye kuva mu murongo ukareka kutudindiza mu kuba Urugero rw’ibishoboka mu karere kacu, aha rero bamwe muri mwe bagifite uwo muco mubi wo kutihuta mu iterambere murarye muri menge”.
Bamwe mu bayobozi binzego zibanze bo muri aka karere ka Gisagara biganje mo abayobora imidugudu bari bitabiriye iyi nama mpuzabikorwa y’iga kugucyemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabaturage bavuga ko nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi ko bareka gutanga raporo mpimbano kuko bidindiza iterambere ry’umuturage.
Umwe muri abo bayobozi b’imidugudu barimo Uwayezu Dativa wo mu mudugudu wa Cyimana mu murenge wa Mushya,yagize ati: “ Tugiye kwegera abo tuyoboye, tugere aho ibibazo bibabangamiye biherereye, tumenye ibikwiye kubagezwaho no gufasha leta gukora igena migambi kandi koko iyo umuyobozi abona akambakamba mu gukemura ibibazo by’umuturage icyo gihe aba yica igenamigambi, ikizakubwira abayobozi nk’abo ni uko ibyo bakora byose baba batekinika, uyu muco rero ni mubi kuko wica gahunda za Leta mu igenamigambi”.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushya, bavuga ko umuco wo gutekinika ngo ariyo ntandaro yo kuba umuturage ahora inyuma mu iterambere, nk’uko Mukarusaro Daphorose abivuga.
Yagize ati: “ Gutekinika ku bayobozi bamwe bidindiza iterambere, na we se ujya kubona umuntu utagira ikintu na mba bajya gushyira mu byiciro by’ubudehe ngo ari mu cya gatatu, kandi akwiye kuba mu cyambere, uwakagombye kujya mu cya gatatu ugasana ari mu cya mbere, ibi rero bituma nyine umuturage ahora inyuma , ikindi kandi iyo abikoze ni uko n’abo mu nzego zo hejuru babiha umugisha, twifuza ko nibura Meya yajya asura buri kagari akumva ibiberamo kuko mu midugudu baratekinika cyane”.
Abayobozi muri Gisagara biyemeje gushyira umuhate mu kuzamura umuturage
Inama mpuzabikorwa y’akarere ishyirwaho n’Itegeko ngenga numero 87 ryo kuwa30/11/2013 rikanayigenera inshingano zayo mu ngingo zikurikira 136,137,138,139 ku mutwe waryo wa III rivuga ku Ishyirwaho rya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere .
Hashyizweho ku rwego rw’Akarere Komite Mpuzabikorwa nk’urwego nyunguranabitekerezo ku iterambere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu Karere, imikorere n’imikoranire y’inzego, inzitizi zihari no gutanga ibitekerezo
Inama mpuzabikorwa y’akarere ni inama iba buri mezi 6 ya buri mwaka igahuza abayozi binzego zibanze aho bahura bakaganira ku bibazo bibangamiye imibereho myiza yabaturage naho bigeze bikemuka.