Amajyaruguru:Sebudirimba yishimiye uburyo yatabawe n’u Rwanda nyuma yo gukubitwa n’abasirikare ba Uganda.
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.
Ubwo umuturage wo mu gihugu cya Uganda wo muri District ya Kisoro, witwa Sebudirimba John, yashyikirizwaga igihugu cye nyuma y’iminsi itatu yari amaze mu Rwanda , avurwa kubera inkoni yakubiswe n’ingabo za Uganda zimukekaho kuba umunyarwanda, yavuze ko yishimira uburyo u Rwanda rufata neza abagande nyamara abanyarwanda bo bagera muri Uganda bagahohoterwa.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu , ubwo yahuzwaga n’umuryango we bitegura gusubira mu gihugu cyabo.
Sebudirimba w’imyaka 60, kuri ubu ufite imyaka 60 n’abana batanu, avuga ko yakubiswe bikomeye n’ingabo za Uganda, bikamuviramo gukomereka.
Yagize ati: “ Ku wa gatatu tariki ya 9Ukuboza 2019, navuye mu rugo ngiye kuganiriza mugenzi wanjye, urabona ko dutuye ku mupaka, mu gihe yari amperekeje nahuye n’abasirikare ba Uganda, barampondagura cyane mbonye inkoni zinjahaje mpungira mu Rwanda, bankubitaga bambwira ngo ndi umunyarwanda ngo ninsubire iwacu cyangwa banyice, nahungiye mu Rwanda rero kubera ko nzi ko abanyarwanda bubahiriza uburenganzira bwa Muntu nari mfite ibikomere baramvura none ubu meze neza”.
Sebudirimba ngo yishimira uburyo yafashwe mu gihe yari arwariye mu kigo nderabuzima cya Cyanika.
Yagize ati: “ Nkigera ku mupaka u Rwanda rwanyakiriye bahise banjyana mu ivuriro nta muti n’umwe nigeze nishyura ndetse n’ibiribwa , u Rwanda rwarabyishyuye kubera ko n’imyenda yari yuzuye amaraso kubera ko abasirikare ba Uganda bari bankomerekeje umubiri wose, bampaye imyenda mishya, nifuza rwose ko igihugu cyacu kitakomeza guhohotera abanyarwanda , kuko ntabwo abagande bagera mu Rwanda ngo bahohoterwe n’ubu turacyambuka tukaza mu Rwanda tugasubirayo amahoro”.
Sebudirimba n’umugore we ubwo yari aje ku mwakira ku mupaka wa Cyanika
Nyirabagenzi Justine ni umugore wa Sebudirimba, akaba yari yaje gufata umugabo we cyane ngo atizeraga ko abanyarwanda batamugiriye nabi.
Yagize ati: “ Ntabwo abanyarwanda bajya bihorera, umugabo wanjye yari amaze iminsi igera kuri itatu ntazi iyo ari , bambwiye ko abasirikare ba Uganda bamuhondaguye, ariko bakaba batazi iyo ari, naje guperereza nsanga ari mu Rwanda, nari nzi rero ubwo yageze mu Rwanda abanyarwanda bamwishe kuko n’abagande bakunze guhohotera abanyarwanda, ndishimye rero kuko u Rwanda ntirujya rwihorera ndifuza ko abagande natwe twagira umuco nk’uyu tugakomeza tugakundana”.
Sebudirimba nyuma yo kuvurwa yasubiye iwabo muri Uganda , u Rwanda rwamuhaye n’imyambaromishya
Uyu mugabo Sebudirimba John , ari kumwe n’abantu bo mu muryango we bari baje kumwakira yababwiye ko u Rwanda rukwiye gukomeza kuba ba bandebereho ashingiye ko , abanyarwanda bahura n’itotezwa rikomeye muri Uganda , ariko abagande bo bagera mu Rwanda bagafatwa neza , kugeza ubwo abarwayi bavuzwa ndetse bakanambikwa.
Sebudirimba yasubiye muri Uganda n’abo mu muryango we