Gicumbi: Ku kigo nderabuzima cya Rushaki ,abatanga serivise z’ubuvuzi bahugira gukoresha watsapu ntibite ku barwayi.

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Abagana ikigonderabuzima cya Rushaki, kiri mu murenge wa Rushaki , akarere ka Gicumbi, bavuga ko bashengurwa no kubona abashunzwe kuramira ubuzima bwabo aribo baforomo, birirwa mu matelefone kuri watsapu, ibi biviramo bamwe mu barwayi kuhasiga ubuzima.Ubuyobozi bw’umurenge bwo butangaza ko iki kibazo kigiye gufatirwa ibyemezo bikaze.

Tumushabe Scholastic ni umwe mu bagana iki kigo nderabuzima cya Rushaki, avuga ko watsapu ituma abarwayi barembera kuri iki kigo nderabuzima .

Yagize ati: “ Rwose abaganga bo kuri iri vuriro ryacu baradutererana bagabya , iyo ugeze hano usanga baguteragirana, umwe akohereza hariya , undi hariya, uwo ugezeho ugasanga yibereye muri telefone kuri watsapu yirebera amashusho aganira n’inshuti ze kuri iyo watsapu, undi ndawe yiyicariye imbere ya mudasobwa yirebera filime, ibi bidukoraho rero kuko hari n’umubyeyi uherutse kubyara umwana wapfuye kuko batamwitayeho, twifuza rwose ko iki kibazo ubuyobozi bwakigaho tugahabwa serivise inoze”.

Kamatari   Sanyo Haminsi we avuga ko bibabaje kuba umurwayi ashobora kurembera ku ivuriro abaganga  bibereye mu byabo.

Yagize ati: “ Ejo bundi twazanye hano umurwayi amara mu ngobyi hanze amasaha agfera kuri atatu yose, nta muganga uratugeraho babonye anegekaye batangira kumusukera amazi ndetse bamwe telefone zabo zitura hasi, urumva rer ntabwo bubahiriza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzimatwifuza ko ubuyobozi bwakongera gusura kiriya kigo nderabuzima bukakigira inama, mbese hakaba igenzura rya buri munsi”.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Rushaki Murekatete Marie Noella , avuga koko gutanga serivise mbi kuri bamwe ,mu baganga cyahozeho ariko cyakosowe.

Yagize ati: “ Ni byo koko hari ubwo umuturage agenda yinubira serivise mbi hano ariko nawe hari ubwo aba yabigizemo uruhare nko kuba hari ibikenerwa kugira ngo yivuze , ikindi ni uko uwo umukozi wa hano twakongera kubona, ari muri telefone nk’umuganga  twamucyaha, kuko ibi koko byabagaho hano ariko kuri ubu byarahindutse, nta muganga ugikoresha telefone”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki Irankijije Nduwayo avuga ko ikibazo cy’imitangire itanoze ya serivisi ku Kigo Nderabuzima cya Rushaki kimaze imizi kivugwa ko abaganga batita ku barwayi mu buryo bukwiye.

Yagize ati: “ Iki kibazo twacyumvise mu minsi  ishize twegereye abayobozi kugira ngo bahindure iyi mikorere , ariko  niba barongeye kugarura iyi ngeso mbi ubu tugiye kubihagurukira kuko icya mbere ku muganga ni ukwita ku buzima bwa muntu, ariko nanone ikindi kibazo ni uko ihuzanzira (connection) muri kariya gace rigikomeye ibi rero bigatuma akazi katagenda neza cyane ko ubu ibintu byose byashyizwe mu ikoranabuhanga”.

Ikigo Nderabuzima cya Rushaki , giha serivise abaturage bo mu mirenge ya Kaniga, Rushaki na Mukarange,  bagera ku 18750 bo muri aka gace.

 

 1,122 total views,  2 views today