Amakuru

Amajyaruguru: Abanyabukorikori kutagira amasoko y’ibikorwa byabo bibadindiza mu iterambere

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Harerimana Felicien na mugenzi we Mukansengiyumva Claudine basanzwe ari abanyabugeni n’ubukorikori bukoreshejwe amasaro , bakorera mu Karere ka Musanze na Rulindo, bavuga ko bagifite imbogamizi ikomeye yo kutagira amasoko ahagije  bikaba bikomeje kudindiza ierambere ry’imishinga yabo.

Ubukorikori bwabo n’ubugeni byo mu masaro babikoramo ibikapu, imitako yo ku meza, n’ibindi aho babyize mu myuga ndetse bakanabishyira mu bikorwa, ariko ntibyagenda nk’uko babyifuza kuko bakomeje guhura n’imbogamizi zo kubura  amasoko bagasaba ko bafashwa kuyabona

Uyu Harerimana akomeza avuga ko ubuyobozi bubafashije kubona amasoko byaborohereza kwagura imishinga yabo kuko batari babasha kubigeraho

Ati “Dukora ibintu bitandukanye by’ubugeni n’ubukorikori  mu masaro, birimo ibikapu, imitako yo mu bwoko butandukanye n’ibindi, gusa kugeza ubu turacyafite imbogamizi ikomeye ko  nta masoko ahagije tubona, bigatuma nta nyungu tubona ngo twagure imishinga yacu,aho dushobora gushora 100,000 tugakuramo 50,000, aho kunguka tugahomba byose bitewe n’uko nta masoko aboneka, ariko nk’ubuyobozi budufashije tukabona amasoko ,ibi bihombo byavaho”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeaninne avuga ko bazakora ibishoboka byose mu kubamenyekanisha, anabasaba kubegera bakabereka inzira banyuramo

Ati “Hari ibikorwa tujya dukorera ba rwiyemezamirimo bakizamuka, nko mu imurikagurisha tubishyurira aho kumurikira ibikorwa byabyabo, kandi hariya hanyura abantu benshi baba barimo kurambagiza ibyabo bakarushaho kumenyekana, tubasaba ko batwegera kuko dufite n’umukozi ubishinzwe yabafasha kumenya inzira bacamo, ariko tunabasaba gukorera hamwe, tuzakomeza kubitaho kuko umutungo dufite ni abaturage n’ibintu byabo”

Kugeza ubu Felicien na mugenzi we bakorana bakorera mu Karere ka Rulindo na Musanze , bafite ubushobozi bwo kuba bakora ibikoresho bitandukanye byo mu masar birenga 50 ku kwezi ariko bakaba bagifite imbogamizi z’uko amasoko akiri make, gusa Akarere ka Musanze bakaba biyemeje kubaba hafi n’abandi bagifite ibibazo nk’ibyabo .